Igisobanuro cy’imbunda itangaje ifite ipfundo ku munwa wayo

Carl Fredrick Reutersward, yakoze ikibumbano cy’imbunda ifite ipfundo ‘knotted gun’, cyaje nyuma guhabwa izina rya ‘Non Violence’ ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura ‘ikibumbano cyamagana ihohoterwa’.

 

Uyu munyabugeni ukomoka mu gihugu cya Suwede yakoze iki kibumbano mu rwego rwo guha icyubahiro ndetse no kwibuka incuti ye John Lennon wari umuririmbyi akaza kwicwa arashwe.

 

Bwa mbere iki kibumbano kerekanwa, kerekaniwe ku cyicaro gikuru cya Loni mu 1988.

 

Iki gishushanyo ni ikimenyetso cy’amahoro nk’uko byatangajwe n’uwari umunyamabanga wa Loni, Koffi Anan, igihe hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 cyari kimaze cyerekanwe.

 

Yagize ati “Iki kibumbano ntikigaragaza ubuhanga n’ubugeni gikozemo gusa ahubwo kinagaragaza ubumuntu mu buryo gikoze, mu ipfundo rikigize hagaragaramo isengesho ridasaba insinzi gusa ahubwo risaba amahoro.”

 

Kuva ikibumbano cya mbere cya kerekanwa ku cyicaro gikuru cya Loni mu 1988, hakozwe byinshi bimeze nka cyo ndetse bishyirwa mu bice birenga 30 bitandukanye ku Isi.

 

Cyashyizwe mu mijyi irenga 14 yo mu gihugu bya Suwede, mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho hari icyambere cyakozwe (original), mu Bushinwa, mu Bufaransa, mu Budage, Mexico, mu Busuwisi, i Luxembourg, mu Buhinde, Georgia, Lebanon, Ireland y’Amajyaruguru, ndetse no muri Afurika y’Amajyepfo.

 

Ku mugoroba wo ku ya 8 Ukuboza 1980, nibwo nyakwigendera John Lennon wahoze ari umuririmbyi wo mu itsinda rya Beatles, yakomeretse bikabije ubwo yarashwe amasasu atanu ari mu nzira ataha iwe mu gace ka Dakota mu mujyi wa New York.

 

Mark Chapman wari umufana wa Beatlles niwe wishe Lennon amuziza amagambo yatangaje mu 1966 avuga ko itsinda ryabo Beatles ryamamaye kuruta uko Yesu yamamaye, icyo Chapman yise uburyarya.


Umwanditsi: Christian Mugisha 




Ipfundo riri ku munwa w'iyi mbunda rifite igisobanuro cyo kwamagana ihohoterwa


Comments

Popular posts from this blog

Did you know Motorboat noise makes fish bad parents, leading to the death of their babies?

How to identify a liar